Umuziki wahozeho kuva cyera mu mateka y'uRwanda, abakurambere bacu bawutangiye ari umwimerere kandi ushingiye kumuco. Uko imyaka yagiye yicuma, umuziki wagiye utera imbere ndetse ugenda unahinduka mu bijyanye n'ibicurangisho ndetse n'amajwi.
Abahahanzi nabo bagiye batera imbere ndetse n'uburyo bw'imiririmbire hamwe ninjyana nabyo biriyongera. Ubu mu Rwanda habarurirwa injyana nyinshi zimwe zikomoka mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Isi.
Uko umuziki wagiye uzamuka ninako abawukora barimo producers ndetse n'abashoramari nabo bariyongereye. Ubu mu Rwanda habarurirwa hafi inzu zirenga 20 zitunganya umuziki (Recording Studios). Ibitaramo nabyo byagiye birushaho kuzamuka cyane. Amarushanwa yumuziki nayo yarazamutse kuburyo mu Rwanda nyuma ya 1994 hari amarushanwa hafi 15 ategurwa n'ibigo bitanfdukanye harimo ayahagaze ndetse nandi agikomeza kuvuka. Iryamenyekanye cyane ni Primus Guma Guma.
Nubwo ibintu bimeze bityo, umuziki w'uRwanda abantu baracyawuvuga imvugo zitandukanye bamwe bavugako ururimi ruri mubituma umuziki utarenga imbibi z'uRwanda. Hari kandi nabavugako ikoranabuhanga ryatumye umuziki kuruhande rumwe utera imbere ahandi umuziki ugatakaza igikundiro biturutse k'uburiganya n'ubujura buvugwa mubatunganya umuziki.
Ubusanzwe mu Rwanda umuhanzi ashobora kujya muri Recording studio afite indirimbo yanditse cyangwase akajyayo afite "Refrain" . Ashobora kandi no kujyayo ntanakimwe afite ariko yizeye ubuhanga kandi afite impano kuburyo nahura na producer byoroha gushaka injyana ndetse n'amajwi. Ikizwi nuko umuhanzi aba asabwa kwishyura studio ndetse producer nawe agakora akazi ke ko gutunganya indirimbo neza.
Mu Rwanda producers bamwe bashobora kubanza kukwereka amasezerano y'uburyo bakora mbere yo gukora indirimbo ndetse bakanakubwira nyiri ndirimbo. Akeshi kuberako umuhanzi aba akizamuka ururugendo ruhishe byinshi.
Muri iyi nkuru harimo ubuhamya bwibyo nabonye kandi nifuzako n'abanyarwanda muri rusange bamenya cyane abahanzi bato bakizamuka bashaka kwinjira mu muziki.
Celestin Ntawirema umuhanzi akaba n'umunyamakuru
Ubusanzwe nkunda umuziki cyane ndetse nkunda no kubyina. Abantu banzi bamwe banzi mu muziki, abandi banzi mukubyina /guhamiriza /intore. Harimo n'abandi banzi mu bijyanye no gutegura ibitaramo byo kwerekana imideli mu Rwanda, binyuze mu gitaramo ngarukamwaka cyitwa Rwanda Cultural Fashion Show.
Natangiye kwinjira muri Recording studio muri 2003, ntangirira muri studio ntoya yahoze ahitwa kuri Good Year, yakoreragamo producers batandukanye barimo n'uwitwa Gatsinda Jean Paul waje kwita JP production. Icyo gihe ntabwo nakoraga indirimbo yanjye ahubwo naringiye gushyira amajwi mu ndirimo y'undi muhanzi kuko yari iyakinyarwanda bashakaga intore nanjye baza kuntoranya nuko nahuye na JP ariko na mbere nari muzi kuko nasengeraga muri Rwanda For Juses akaba ariho yacuranga guitar Base akenshi.
Muri 2010 nasubiye muri studio nkora indirimbo yitwa Kigali Evening , iyi ndirimbo ikorwa na producer JP production. Mubyukuri mvuze urugendo nagenze kugirango iyi ndirimbo irangire byaba inkuru ndende. Ariko icyo nibuka nuko nishyuye indirimbo yose ariko kugirango producer aboneka ngo irangire byabaye ikibazo. Uyu munsi nkaza ati "uzagaruke ejo.
Ejo nagaruka ati "umuriro washize nkisaka igihumbi tukagura umuriro. Mugihe ndimo gukora hakaba haje abandi bahanzi akambwira ati reka tuzakomeze ejo dore aba twari dufitanye gahunda. Kuburyo byagezeho numva indirimbo nayireka ariko ndihangana iza kurangira. Naje no gukora indi ndirimbo yitwa Rwanda my Love yakozwe na Pastor P ariko nyuma nza guhagarika umuziki kuberako nabonaga igishoro kizagaruka bigoye kandi ntahantu nari mfite nakura amafaranga yo gushyira mu muziki. Ikindi harimo n'imbogamizi zuko producers bamwe bakundaga kunsiragiza.
Nakomeje guhura n'abahanzi batandukanye bakajya bambwira ibibazo bahura nabyo nkibukako nanjye byambayeho, nkababwirako bagomba kwihanga bamwe barimo na nyakwigendera Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly n'abandi.
Kera kabaye muri hagati ya 2020 na 2021 mpura n'umukobwa witwa Diane Umutoniwase tuba inshuti ndetse mubwirako ndi umuvandimwe ko nzajya mujyira inama no mu buzima busanzwe. Uko iminsi yagiye yicuma nzagusanga Diane afite impano yo kuririmba itangaje nibwo namubwiye nti" rero ndashaka kugutwara muri studio bakagukorera indirimbo imwe nzayishyura 100% kandi izaba nziza. Arabyemera hanyuma muri 2022 umushinga turawutangira.
Umuhanzikazi Diane Umutoniwase
Mbere yuko Diane ajya studio twamaze hafi amasaha 2 kuri telephone mubwira uburyo azitwara kuko aribwo bwa mbere yari agiye muri recoding studio nawe abwira uburyo yumva yiyize kandi azakora indirimbo nziza cyane kuko nubusanzwe yagiye anyura muri Choirs zitandukanye kuva akiri umwana muto.
Mugihe narindi gushaka umuntu uzatunganya iyi ndirimbo bitewe nuko Diane akunda kuririmba n'indirimbo zihimbaza imana. Natekereje kumutwara kwa JP prodcution nirengagije uburyo twakoranyemo mumyaka yashize. Impamvu nyamukuru nanamutwaye kwa JP nuko nziko azi umuziki wo mu rusengero kandi nari mwizeyeko azabikora neza.
Ndamuhamagara mubwirako mfite umuhanzi ufite impano kandi musabako azamufasha. Tuvugana amafaranga anca ibihimbi (200,000 Rwf) ndetse mpita mwishyura 50% ahwanye n'ibihumbi (100,000 Rwf). Indirimbo Diane aragenda barayikora Diane ayita " Singitinya".
Inyemezabwishyu yatanzwe n'inzu itunganga umuziki ya JP
Indirimbo imaze kurangira JP yanyandikiraga umunsi n'ijoro ashaka kwishyurwa amafaranga yari asigaye, Bigera naho ambwirako niba ntazayabona vuba ko yadusubiza amafaranga indirimbo we akayigurisha abandi. Birakomeza kugeza naho Diane yafungaga phone ye kugirango JP adakomeza kumuhamagara kuko yarahamagaraga cyane yishyuza avugako agiye no kuyisiba. Amafaranga ndayabona ubwo hari kuri 12/01/2022 ndayamwishyura yose.
Tumaze kumwishyura, mvugana na Diane ko ajya gufata indirimbo. Diane agezeyo JP atangira kumusobanurira uburyo indirimo izandikishwa ndetse n'uburyo tuzayihereza ahantu nkuko nari nabimusabyeko yasobanurira Diane nk'umuhanzi ukizamuka mugihe indirimbo izaba irangiye aje kuyifata. Byarabaye aramusobanurira ndetse amuha n'indirimbo ariko ituzuye.
Nyuma aza kumusaba amafoto ngo amukorere cover kugirango indirimbo igere YouTube ari audio. Hagati aho Diane yampaga amakuru umunsi kuwundi, abimbwiye ndamubwira nti ntakibazo byaba ari sawa ariko adacu amafaranga ibihumbi 10 yo gukora cover. Nyuma Diane ambwirako indirimbo twayisohora kuri 26/01/2022. Ariko guhera kuri 24-25 JP yari yamaze kuyishyira kumbuga nkoranyambaga ze sose zirimo nizo bagurishirizaho umuziki na Amazon na ITunes ndetse nizindi.
Yayishyize kuri Amazon kuri konti ye aho kuba konti ya Diane
Aha yayishyize kuri iTunes kuri konti ya JP aho kuba iya Diane
Noneho igitangaje JP yabwiye Diane ngo fungura Youtube Channel ushyireho indirimbo mugihe Diane amaze kuyifungura amaze no gushyiraho indirimbo. YouTube itwerekako indirimbo yamaze kugeraho kandi ifite nyiraho utari iya Diane.
Aha niho yayigurishe kuri YouTube
Channel yabanje kujyaho indirimbo
Njyewe icyo nakoze nuguhamagara JP nkamubwira ikibazo undi ahita ambwirako nubwo twamwishyuye indirimbo atari iyacu kuko nawe afitemo uruhare. Ndamubwira nti ntabwo wari kwihutira gushyira indirimbo kumbuza zawe mbere yo gushyirwa kumbuga za Diane. Ikindi ntabwo wari kubikora kuko ntamasezerano twakoze nawe ngo ucuruze iyi ndirimbo.
Byabaye ikibazo kugeza naho musobanurira amategeko agenga umutungo bwite w'umuhanzi ariko ntiyabiha agaciro ahubwo ageza naho ambwirako ntuzuye mumutwe. Ngaho munyumvire umuntu wamwishyuye aho kuguha icyaguzwe ati " Tukagifatanya" .
Diane yarampamagaye tubura uko tubigenza nawe yataye umutwe ariko dukomeza kwinginga JP ngo asibe indirimbo kumbuga nkoranyambaga ariko ntiyabikora. Nyuma yo kumushinja uburiganya yahise yihutira gukora amasezeraho ayoherereza Diane ngo basinyeko indirimbo ari iyabo kandiko bazajya bagabana inyungu. Diane nkumuhanzi ushaka kuzamuka yansabyeko twabyemera ariko mubwirako indirimbo ari iye ntawundi muntu ugomba kuyiyitirira kandi imbuga zose iriho zigomba kuba ize. ndamubwita nti ",niba JP yifuzako mukorana nabitubwire neza ndetse n'amasezerano twese tuyaganireho.
Nza kubwira JP nti rero aya masezerano nubwo ntayumva ngomba nanjye kuyasinyaho wikwihererana uyu mukobwa utazi ibijyanye no gucuruza indirimbo ndetse wikwirengagizako arinjyewe wakwishyuye kandi ninjye waguhuje na Diane. Niba uri gushaka inyungu reba inyungu za Diane ndetse nuwamwishyuriye indirimbo mbere yo kureba inyungu zawe. Undi ati" ibyo uvuga ntabwo ubizi".
Icyo nshaka kubwira abanyarwanda ndetse n'abahanzi bakinjira mu muziki, nuko abantu nka JP batari bakwiye guhabwa akazi ndetse abahanzi bakirinda kumugana kuko bigaragarako ashobora kuba ari umuhemu kandi arangwa no kwikubira. Bamwe mubo twaganiriye mbere yo kwandika iyi nkuru bati " Igitangaje abantu ngo bavugako ari legend arikose, mbabaze uyu mulegendi wiyitiria ibihangano byabahanzi bato bakizamuka umuziki azawugezahehe? Yakabaye ahubwo ariwe ufata iyambere agasobanurira abahanzi bato kabizamuka. Binyuranyije ahubwo niwe uri gutwara ibyabo kungufu no kubahatira amasezerano atuzuye.
Ubuse uyu mugabo utanga inyemezabwishyu ko yishyuwe yarangiza agafatira ibihanagano byabahanzi umuziki azawugeza hehe? Igitangake kindi nuko uyu ari nawe uhagarariye Association yabatungaya umuziki mu Rwanda. Ubukoko umuzikki wo mu Rwanda wuzuyemo ubujura nkubu burimo gufatirana abana bato batazi ibyamuzika, batazi imbuga zicuruza umuziki ariko bafite impano ugatangira kugurisha ibihangano byabo bizakugezahehe Mr JP?
Munkuru itaha nzabagezaho aho ibintu bigeze ndetse nicyo dusaba inzego za leta zirimo RIB ndetse na minisiteri y'urubyiruko n'umuco ndetse nizindi nzego. Icyo nabashije kumenya nuko JP atari ubwambere akoze ubu buriganya kuko asanzwe abikora n'abandi bahanzi. Hari amakuru yizewe yuburyo yishyuwe indirimbo n'umuntu uri muri Amerika maze aza kuyigurisha umuhanzi nyarwanda Kamishi.
Ubu ni ubuhamya bw'umwanditsi. Niba ufite ubuhamywa busa nubu wabwohereza abanyarwanda bakabusoma bigafasha kwirinda abiyitirira ibihangano byabandi cyane abahanzi bato bakizamuka.
Iyi nkuru yanditswe na Ntawirema Celestin @ncbethebest1
No comments:
Post a Comment
Creativity, Arts & Imagination